
Nyabihu: Imiryango ituye mu nzu z'ibikuta n'amabati byatobotse baratabaza
Jan 26, 2026 - 13:38
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, baratabaza inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa, basaba ubufasha bwihuse bwo kubakirwa inzu, nyuma y’uko izo babamo zishaje, ku buryo bikomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
kwamamaza
Abo baturage bavuga ko inzu babamo zifite ibisenge by’amabati yatobaguritse n’inkuta zishaje ku buryo iyo imvura iguye banyagirwa bikabije, amazi akinjira mu nzu, bigatuma barara bafite ubwoba ko ibisenge byabagwira. Ibi ngo byatumye imibereho yabo irushaho kugorana, cyane cyane ku bana n’abandi bafite intege nke.
Umwe muri bo yagize ati: “Iyo imvura iguye turanyagirwa bikabije. Turyama dufite ubwoba, tuzi ko ibisenge bishobora kutugwaho. Abana bararwara kubera imbeho, nta hantu hizewe dufite.”
Undi muturage yagaragaje ko ikibazo kitagarukira ku mvura gusa, ahubwo ko n’umutekano wabo uri mu kaga bitewe n’uko inzu zishaje zituma ibisimba birimo n’imbwa byinjira mu nzu nijoro, bakisanga babana nabyo mu bwoba.
Bamwe mu baturanyi babo bavuga ko bababazwa no kubona imiryango ibayeho muri ubwo buzima bugoye, nyamara badafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu zikwiye. Basaba ko inzego bireba kwihutisha igisubizo kirambye.
Umwe yagize ati:" Birababaje kubona abantu babana n’izo ngorane. Iyo imvura iguye twumva tubafitiye ubwoba kubera ko ubukonje n’amazi byinjira mu nzu zabo mbese ni nko hanze. Twifuza ko babonerwa ubufasha bakubakirwa inzu nziza.”

Ku ruhande, ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu bwemeza ko iki kibazo bukizi kandi ko hari intambwe yatangiye guterwa. Mukandayisenga Antoinnette, umuyobozi w'aka karere, yavuze ko binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo RDB, hari icyizere cyo kubakira imiryango ine, hakazakurikiraho n’abandi uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Yagize ati:" Ikibazo twarakimenye koko, hari imiryango y’Abanyarwanda muri Kijote ifite inzu bigaragara ko zishaje. Ariko binyuze mu bafatanyabikorwa, nka RDB, ndizera ko mu biganiro twagiranye ku ikubitiro bazubakira imiryango ine, kandi uko ubushobozi buzagenda buboneka bazubakirwa bose. Iki kibazo natwe kituraje ishinga.”
Abaturage bo mu Kagali ka Kijote basaba ko iyo mishinga yashyirwa mu bikorwa vuba, kugira ngo babone aho baba hizewe, habahaho mu mutekano n’icyizere cy’ubuzima bwiza.
@Imvaho nsha
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


