MINUBUMWE yasabye abarimo urubyiruko gukoresha neza no guha agaciro Ikinyarwanda

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yasabye Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, gukoresha neza Ikinyarwanda mu mvugo no mu nyandiko, no kumva ko ari ururimi rufite agaciro. Iyi Minisiteri yatangaje ibi mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare (02).

kwamamaza

MINUBUMWE yatangaje ko Ikinyarwanda kidakwiye kuvangwa n’izindi ndimi, haba mu mivugire no mu myandikire, kuko ibyo bigabanya ireme n’ubusugire bwacyo. Yasobanuye ko abarezi n’abandi bafite inshingano zo kucyigisha bagomba kugitoza neza, ariko kandi kigakoreshwa mu miryango.

Ibi byatangajwe mu kiganiro Minisiteri yagiranye n’itangazamakuru, mu rwego rwo gutegura kwizihiza umunsi w'intwari uba buri taliki ya 1 Gashyantare (02).

MINUBUMWE yatangaje ibi mugihe imyandikire y'Ikinyarwanda ndetse n'imivugire yacyo ikimeje kugana habi, cyane mu rubyiruko. 

Gusa hari bamwe bavuga ko uretse n'abakabaye urugero mu gukoresha neza no kutavanga Ikinyarwanda mu mbwirwaruhame usanga bakivanga. Ibi bigahumira ku mirari, iyo ababyeyi babona indimi z'amahanga nk'akabando kazasindagiza abana babo ejo hazaza, bigatuma ari zo ndimi zikoreshwa cyane mu ngo nk'uburyo bwo kuzitoza abana, Ikinyarwanda kikaba cyigijweyo.

 Jan 27, 2026 - 13:13