
KIGALI: Polisi yafatiye mu cyuho abagabo babiri bacuruza urumogi
Apr 27, 2026 - 13:07
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Gasabo yafashe abagabo 2 bacuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, abafashwe ni NDIKURYAYO Narcisse w'imyaka 43, na TUYISENGE Eric w'imyaka 40, bafashwe ku wa 26 Mata (04)26 saa tanu z’amanywa, bafatirwa mu Murenge wa Bumbogo, Akagali ka Musave, Umudugudu wa Ramba. Aba bagabo bombi bafatanywe ibiro bibiri by' urumogi n’udupfunyika 237 by’urumogi, bafatiwe mu nzu batuyemo bari kurufunga ngo barushyire abakiriya babo.
kwamamaza
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars GAHONZIRE, yatangaje ko aba bagabo uko ari babiri bafatiwe mu nzu batuyemo bari mu gikorwa cyo gufunga urumogi ngo barucuruze kuko hari amakuru ko ari ko kazi bakora. Avuga ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Polisi y’igihugu irashimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwira mu baturage ngo rwangize ubuzima bwabo. Abafashwe n’urumogi bafatanywe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo kugira ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha, RIB.
Polisi yaburiye abantu bose bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, ibasaba kubireka bagashaka ibindi bakora. Yanaburiye abibeshya ko kuba batuye mu Mirenge y’icyaro bibaha icyuho cyo gucuruza ibiyobyabwenge, nabo ibadaba kubireka, ndetse ibibutsa ko Polisi ikorera ahantu hose kandi n' abaturage nabo bahagurukiye kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, bityo bakwiye gushaka ibindi bakora.

Aba bafashwe nyuma yaho mu cyumweru gishize hafashwe abandi baturage bacuruza urumogi muri aka karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


