
Isoko rya mbere rinini I Bujumbura ryafashwe n'inkongi y'umuriro
Jan 26, 2026 - 10:29
Inkongi y’umuriro ikomeye yafashe igice cy’isoko rya City Market riherereye mu mujyi wa Bujumbura, ahazwi nko kwa Siyoni, mu ijoro ryo ku Cyumweru, ku wa 25 Mutarama (01) 2026, bituma inzego z’umutekano n’abazimya inkongi bihutira gutabara. Ni igikorwa cyakomeje kugeza mu gitondo cyo kur'uyu wa mbere.
kwamamaza
Uyu muriro wadutse ahagana saa mbili z’ijoro, ufata cyane igice cyegereye ahakorerwa imirimo y'ububaji n’ibindi bijyanye n’imbaho n’ibiti, ndetse bikekwa ko ari ho watangiriye, nubwo kugeza ubu icyateye inkongi kitaramenyekana.
Nk’uko abatuye hafi y’iri soko babitangarije BBC, imodoka zizimya inkongi zifatanyije n’igipolisi cy’u Burundi zakoze ijoro ryose, ndetse imirimo yo kuzimya inkongi ikomeza no mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’inkongi ikaze yibasiye iri soko, agaragaza ubukana bwayo.
Abakuru ba Komine Ntahangwa n’abayobozi ba Zone ya Ngagara bageze ahabereye iki kibazo mu gitondo, bareba ibyangiritse kandi bakurikirana uko ibikorwa byo kuzimya byari bimeze.
Kugeza ubu, nta makuru y'ibyangiritse cyangwa ababa bahasize ubuzima aramenyekana. Icyakora abaturage bavuze ko ibyangiritse ari byinshi.
Marick Ndayiragije, utuye kuri 15ème Avenue mu Buyenzi, yabwiye BBC ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere umuriro wari wazimye hose, ariko ahahiye n’ahahegereye hahise hafungwa mu rwego rwo kwirinda izindi ngaruka. Gusa avuga ko agaciro k’ibyangiritse karamenyekana.
City Market ni ryo soko rinini rya Bujumbura muri iki gihe, ryimukiyemo abacuruzi nyuma y’uko isoko rikuru ry’umujyi ryari rizwi nka Grenier du Burundi ( ikigega cy'Uburundi) ritwitswe n’inkongi ikomeye mu ntangiriro za 2013. Icyo gihe ibintu bifite agaciro karenga miliyari 100 z’amarundi byarahiye, abacuruzi barenga 3,000 bagatakaza imitungo yabo. Kugeza ubu, iri soko ntiryari ryasanwa.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


