
Iran-Amerika: Amahitamo ya gisirikare kuri Washington mu gihe haba intambara
Jan 27, 2026 - 10:18
Mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, ingabo za Amerika zatangaje ku wa Mbere tariki 26 Mutarama (01) ko ubwato bunini butwara indege za gisirikare USS Abraham Lincoln n’ingaruzwamuheto yabwo bwageze mu Burasirazuba bwo Hagati, mu rwego rwo kongera igitutu kuri Tehran no kwitegura amahitamo yose ya gisirikare. Ni mu gihe Iran ikomeje gushinjwa guhungabanya umutekano w’akarere no gukoresha ingufu mu guhashya imyigaragambyo y’abaturage bayo.
kwamamaza
Iki cyemezo kije nyuma y’aho Perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko Amerika yohereje itsinda rinini ry'amato ya gisirikare mu Kigobe cya Persia, ashimangira ko Washington ikurikirana bya hafi Iran. Aya magambo ye yakurikiye imyigaragambyo ikomeye yo muri Iran, yari ishyigikiwe na Trump bituma umubano w’ibihugu byombi urushaho kuzamba.
Inzego z'umutekano za Iran zakoresheje imbaraga nyinshi mu kuburizamo iyi myigaragambyo yatangiye ari ijyanye no kwamagana ibiciro biri hejuru ndetse no guta agaciro k'ifaranga ryaho ariko biza kuvamo gusaba ubutegetsi kuvaho hakajyaho ubwa kera. Imiryango itandukanye yagiye itangaza ko abasaga 5000 bamaze kuyosigamo ubuzima, abandi bafunzwe.
Trump yasezeranyije abigaragambya ko bazahwabwa ubufasha na Amerika ariko abasesenguzi mu bya gisirikare bagaragaza ko mu gihe Amerika yafata icyemezo cyo kugaba igitero kuri Iran, byasaba gukomatanya ingabo zirwanira mu kirere (Air Force) n’ingabo zirwanira mu mazi (Navy), nk’uko byagenze mu gitero cyagabwe muri Nyakanga (07) 2025 cyibasiye ibikorwa bya kirimbuzi bya Iran.
Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko intambwe ya mbere yaba iyo gutangiza ibitero byo mu kirere hifashishijwe indege zidasanzwe zitagaragazwa na radar, zirimo B-2 stealth bombers. Izi ndege zaba zigamije gusenya za radar n’ubwirinzi bwa Iran bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, bumaze kugaragaza intege nke nyuma y’ibitero bya Israel.
Bavuga kandi ko nyuma aribwo Amerika yakurikizaho kurasa misile za Tomahawk ziturutse ku mato ya gisirikare ari mu Nyanja y’Abarabu. Muri aka karere, hari amato atanu ya Amerika afite izi misile, zifite ubushobozi bwo kugera ku bilometero 1,500, bityo n’amato ari mu Burasirazuba bw'inyanja ya Mediterane akaba ashobora kwibasira umurwa mukuru, Tehran.
Ku rundi ruhande, Iran nayo yamaze gutangaza ko izihagararaho igihe cyose Amerika yayigabaho ibitero, ndetse iteguza ibihugu by'Abarabu birimo ibirindiro bya Amerika nk'ahantu izagaba ibitero byo kwihorera ikoresheje ubushobozi bwayo bwose. Nubwo ingabo zayo zo zirwanira mu mazi zidafatwa nk’inkingi ikomeye, ifite ubwato butatu bwo mu mazi bwo mu bwoko bwa Kilo bukomoka m'Uburusiya ndetse n’ubundi buto bwinshi bushobora kubangamira ubwato bwa Amerika.
Ku rundi ruhande, Iran ishobora kandi gushyira ibisasu mu Muhora wa Ormuz, unyuramo hafi 20% by’amavuta ya peteroli akoreshwa ku isi, bikagira ingaruka zikomeye ku bukungu mpuzamahanga. Ibi bituma impungenge z’iyi ntambara zitagarukira ku karere gusa, ahubwo zigakoma mu nkokora ubukungu bw’isi yose.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


