Impinduka zikomeye muri Guverinoma: Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’iy’Ubucuruzi n’Inganda mu hashyizwe abayobozi bashya

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena (06) 2026, ashyiraho abayobozi bashya muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, iy’Ubucuruzi n’Inganda ndwtse n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Muri izo mpinduka, Minisiteri y’Ibikorwaremezo ni yo yagaragayemo impinduka nini kurusha izindi, aho yashyiriweho Minisitiri mushya n’Abanyamabanga ba Leta babiri bose bafite uburambe mu rwego rw'ibikorwa remezo. 

kwamamaza

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ni imwe mu zimaze igihe zigarukwaho cyane kubera imishinga yadindiye bigateza igihombo Leta. 

Mu mpinduka zatangajwe, Murwanashyaka Damien yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, asimbuye Jimmy Gasore wari umaze imyaka itanu kuri uwo mwanya.

Murwanashyaka Damien ni mushya muri Guverinoma, ariko si mushya mu rwego rw’ubwubatsi n’imicungire y’imishinga. Mbere yo kugirwa Minisitiri, yari Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'ubwubatsi yashinzwe cyitwa Preferred Contractors Ltd  kuva mu 2025, naho hagati ya 2024 na 2025 yari ayoboye Ultimate Developers Ltd nacyo gikora mu rwego rw'ubwubatsi.

Yanakoreye ibigo bitandukanye birimo Real Contractors Ltd, ROKO Construction Ltd, CIMERWA PPC, Gasabo 3D Design Ltd na Century Engineering Contractors, aho yubatse ubunararibonye mu gucunga imishinga y’ubwubatsi n’ikorwa ry’ibikorwaremezo.

Murwanashyaka ni inzobere mu bwubatsi (Professional Civil Engineer) ufite uburambe burenga imyaka 15 muri uru rwego. Yarangije amasomo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bwubatsi muri Kaminuza y’u Rwanda ari mu bafite amanota ya mbere (First Class), akomereza amasomo ye mu byiciro byisumbuye  muri kaminuza, harimo n’icyiciro cya gatatu yize muri Oklahoma Christian University. Ni umunyamuryango w’Urwego Mpuzamahanga rw’Abakemurampaka (Chartered Institute of Arbitrators).

Mu bayobozi bashya bahawe inshingano muri MININFRA harimo na Armand Zingiro wagizwe Umunyamabanga wa Leta. Mbere y’iyi nshingano yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), umwanya yari amazeho kuva muri Nzeri 2023.

Zingiro yari yageze kuri uwo mwanya avuye kuyobora Sosiyete Ishinzwe Gukwirakwiza Amashanyarazi (EUCL), inshingano yari yatangiye mu 2020. 

Undi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri ni Col. Bizimungu Claudien, wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Engineer Command, urwego rw’Ingabo z’u Rwanda rushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi n’ibikorwaremezo.

Col. Bizimungu yanagize uruhare mu butumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Jamaica, aho zafashije mu kubaka no gusana ibikorwa remezo byari byangijwe n’ibiza.

Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Kajangwe Marie Antoine yagizwe Minisitiri asimbuye Prudence Sebahizi.

Kajangwe ntabwo ari mushya muri MINICOM kuko kuva muri Kanama (08) 2024 yari Umunyamabanga Uhoraho wayo. Mbere yaho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri iyo minisiteri, bimuha ubunararibonye ku mikorere yayo ndetse no ku ntego igihugu gifite mu guteza imbere ubucuruzi n’inganda.

Mu mpinduka zakozwe kandi, Tuyishimire Chantal yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM asimbuye Kajangwe.

Muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye yagizwe Minisitiri asimbuye Amb. Christine Nkulikiyinka.

Uwizeye yari asanzwe ari Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, ndetse si ubwa mbere agiye kuyobora iyi minisiteri kuko yayibayemo Minisitiri hagati ya 2014 na 2017.

Yize amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, arangiza mu 2006 mbere yo gukomereza amasomo mu by’amategeko mpuzamahanga y’ubukungu n’ubucuruzi muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi. Nyuma yaho yanabaye umwarimu mu Ishami ry’Amategeko rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Byilingiro Maximillien wari umuyobozi w' Uruganda rw'ingufu rucukura gaz methane  mu kiyaga cya Kivu rukayikoramo umuriro w'amashanyarazi rwitwa Shema Power Lake Kivu, yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG). Yasimbuye Armand Zingiro wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo yahawe abanyamabanga ba leta babiri.

Muri izi mpinduka kandi, Perezida Kagame yanashyizeho abandi bayobozi barimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Maj Gen Bayingana Emmanuel wagizwe Ambasaderi muri Israel, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga wagizwe Ambasaderi muri Pologne na Amb. Christine Nkulikiyinka wagizwe Ambasaderi mu Bwami bwa Espagne.

Mu rwego rw’imari n’ubwiteganyirize, Kanyonga Louise yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS, mu gihe Umurungi Michelle yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ishoramari muri RSSB.

 Jun 11, 2026 - 07:52