Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byaragabanutse, ibikomoka ku kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge bikomeza kwiyongera

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yatangaje ko mu Rwanda umubare w’abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wagabanyutse uva kuri 20,5% mu 2018 ugera kuri 18,6% mu 2025, bitewe n’imbaraga Leta yashyize mu kwagura serivisi z’ubuvuzi bwo mu mutwe. Ni mugihe hagaragaye ubwiyongere bw’ibiterwa n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo Minisiteri y'ubuzima yagaragarizaga abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore  ishusho y'ibabazo by'ubuzima bwo mu mutwe mu banyarwanda

Dr. Butera yagaragaje ko imibare y’ibanze yavuye mu cyegeranyo kikiri kunozwa, ashimangira igabanuka ryabonetse rishingiye ahanini ku kwagura serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe, kongera abajyanama b’ubuzima no gushyira imbaraga mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ababakomokaho, kimwe na gahunda zashyizwe mu mashuri.

Yavuze ko ibibazo by’agahinda gakabije byaragabanyutse biva kuri 11,9% byariho mu 2018 bigera kuri 9,1% mu 2025, mu gihe ihungabana ryagabanutse ku kigero gifatika riva kuri 8% rigera kuri 3%. Icyakora, ibishingiye ku ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge byariyongereye biva kuri 1,6% bigera kuri 2,4%, bigaragaza ko hakiri icyuho mu gukumira no kuvura izo ngaruka.

Yavuze kandi ko mu ndwara zigaragara harimo igicuri (3%), indwara ya Bipolar (0,4%), ibitekerezo biganisha ku kwiyahura (0,9%) n’indwara z’ububata bwo gukoresha ikintu runaka (0,8%). Yagaragaje kandi ko abantu bakuru bafite imyaka iri hagati ya 46 na 55 ari bo bagaragara cyane mu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe (25%), bakurikirwa n’abari hagati ya 36–45 (24%).

Ku rwego rwa serivisi, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rufite abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 60 mu midugudu hirya no hino mu gihugu, ndetse 80% by’ibigo nderabuzima byo mu Rwanda bitanga zimwe muri serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe, kimwe n’uko ku bigo nderabuzima hari imiti 14, naho ku bitaro hakaba hari imiti 20 ikoreshwa muri uru rwego.

U Rwanda rwatangiye gutanga serivisi z’ubuzima zihariye 

Dr. Butera yatangaje ko u Rwanda rwatangiye gutanga ubuvuzi bwihariye ku bafite agahinda gakabije gakabije bageze ku rwego rwo kugira ibitekerezo byo  gushaka kwiyahura. Yavuze ko ubwo buvuzi babuhabwa binyuze mu ivuriro rikorera mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ryitwa" Ketamine Clinic", aho bavurwa hakoreshejwe umuti wa ketamine.

Nubwo abadepite bagaragaje impungenge ku ngaruka z’uyu muti usanzwe uzwiho kuvura ingamiya, inzego z’ubuzima zasobanuye ko wemewe kandi wabanje gukorwaho ubushakashatsi butanga icyizere.

Dr Gishoma Darius; Umuyobozi w’Ishami ryita ku Buzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, yasobanuye ko uwo muti nta kibazo kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko wakwifashishwa mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe.

Yagize ati: “Ni byo yatangiye ikoreshwa mu buvuzi bw’amatungo, ariko imaze imyaka igera kuri 20 itangiye gukoreshwa mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe kuko basanze ifite ingaruka nziza tutabonaga ahandi. Hakozwe inyigo nyinshi iza no kujya mu miti yemewe gukoreshwa mu bindi bihugu, no mu Rwanda isanzwe iri ku miti yemewe."

Yongeyeho ko "Turi kubikorera ubushakashatsi, abantu bari muri iyo gahunda hari nk’ababaga baragerageje kwiyahura nk’inshuro eshatu cyangwa enye, ugasanga imiti isanzwe dufite ugasanga nta cyo ukoze.”

@Igihe

 Jan 27, 2026 - 15:18