
Hagiye kubakwa isoko ry’imbuto n’imboga rizatwara miliyari 77,2 Frw
Jan 22, 2026 - 18:11
Guverinoma y’u Rwanda igiye kubaka isoko rigezweho ry’imbuto n’imboga mu Mujyi wa Kigali, rizatwara arenga miliyari 77,2 Frw. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko rigiye kubakwa mu rwego rwo gukemura ibibazo by’isuku, igihombo cy’umusaruro n’imicungire itanoze y’ubucuruzi bw’imbuto n’imboga, no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho ubwo ubuyobozi bukuru bwa NAEB bwagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyoy'imiyoborere, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore. Ubuyobozi bwa NAEB bwasobanuraga ibikubiye muri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026, harimo n’ibibazo byagaragajwe NAEB yagombaga gutangaho ibisobanuro.
Agaruka ku bijyanye n'iri soko, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko rizubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro ku buso bungana na hegitare 10,8, aho imirimo yo gutanga ingurane igeze kuri 99%, bityo hakaba hasigaye gutangira imirimo nyirizina yo kubaka.
Bizimana yasobanuye ko iri soko rigezweho, rizwi nka Kigali Wholesale Market for Fresh Produce (KWMFP), rizafasha mu guteza imbere ubuziranenge bw’imbuto n’imboga, koroshya uburyo bwo kubungabunga umusaruro, kunoza ubwikorezi n’imicungire y’ibicuruzwa, bityo hagabanuke igihombo cy’umusaruro kigera kuri 40% ku mwaka.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere kizibanda ku kubaka isoko, mu gihe icyiciro cya kabiri kizibanda ku kongerera agaciro imbuto n’imboga binyuze mu nganda.
Mu ngengo y’imari yawo ingana na miliyoni 53,4$ (miliyari 77,2 Frw), Leta y’u Rwanda izatanga 50% binyuze mu nguzanyo yafashwe mu kigega cya OPEC. Ni mu gihe andi 50% azatangwa n’Ubuholandi nk’inkunga. Biteganyijwe ko impande zombi zizasinya amasezerano mu kwezi kwa kabiri, hagahita hatangira imirimo yo kubaka.
NAEB igaragaza ko iri soko rizafasha gukemura ikibazo cy’imicungire idahwitse y’ubucuruzi bw’imbuto n’imboga mu Mujyi wa Kigali, aho kuri ubu nibura 86% byazo bicururizwa mu isoko rya Nyabugogo, ahazwi nko kwa Mutangana: isoko rifatwa nk’iritajyanye n’icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’isuku n’umutekano w’ibiribwa ndetse Bizimana avuga ko imiterere yajye bituma batabasha kugenzura ibiciro ku isoko, bityo n'umuhinzi akabihomberamo.
Gusa avuga ko iryo soko rigezweho rizanashyiraho uburyo buhamye bwo kumenya no kugena ibiciro mu mucyo, hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwishyurana, rihuza abahinzi bato n’amasoko yo mu mujyi no hanze yawo, rinongere amahirwe y’abacuruzi bo mu gihugu no mu karere.
Byitezwe kandi ko rizafasha kongera ibyoherezwa mu mahanga by’imbuto n’imboga, gutuma amahoteli n’amarestora akomeye abona ibicuruzwa byujuje ubuziranenge ndetse bijyanye n'urwego biriho. Bizafasha kandi no guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ibikorwaremezo by’ubucuruzi.
@Igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


