
ChatGPT yirukanishije umutoza w'umupira wamaguru
Jan 27, 2026 - 17:18
Uwahoze atoza ikipe y’igihugu ya Espagne, Robert Moreno, yirukanywe ku mirimo ye nk’umutoza wa FC Sochi kubera gukoresha Ubwengebuhangano (ChatGPT)
kwamamaza
Robert Moreno yirukanywe na FC Sochi azira kwishingikiriza cyane kuri ChatGPT Uwahoze atoza ikipe y’igihugu ya Espagne, Robert Moreno, yirukanywe ku mirimo ye nk’umutoza wa FC Sochi, nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bumushinje kwishingikiriza cyane ku ikoranabuhanga rya ChatGPT mu kazi ke ka buri munsi.

Amakuru aturuka hafi y’ubuyobozi bwa FC Sochi avuga ko Moreno yakoresheje ubwengebuhangano (ChatGPT) mu gufata ibyemezo bikomeye birimo gutegura imyitozo, guhitamo abakinnyi bagomba kubanza mu kibuga, no gushyiraho amayeri y’imikino. Ibi byateje kutumvikana hagati ye n’abakinnyi, abatoza bamwungirije ndetse n’abayobozi b’ikipe, bemeza ko umutoza atagomba gusimbuzwa porogaramu.
Ubuyobozi bwa FC Sochi bwatangaje ko nubwo ikoranabuhanga rifite umumaro, ridakwiye gusimbura uburambe, gusoma umukino n’imibanire ya muntu n’abakinnyi, ari byo shingiro ry’umwuga wo gutoza. Bwongeyeho ko Moreno yarenze urugero, agafata ibisubizo bya AI nk’amategeko adakuka.

FC Sochi yatangaje ko iri gushaka umutoza mushya uzahuza ubwenge bwa muntu n’ikoranabuhanga mu rugero ruringaniye, mu gihe Robert Moreno we ategerejwe mu yandi makipe ashobora kwemera iyi mitorezeye ishingiye ku ikoranabuhanga.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


