
Amerika yatangaje imikoranire n’ingabo za Burkina Faso, Mali na Niger mu kurwanya iterabwoba
Jan 26, 2026 - 10:00
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igikomeje gukorana n’ingabo ziri ku butegetsi bwa gisirikare muri Burkina Faso, Mali na Niger, ndetse yongera imikoranire na Nigeria mu bya gisirikare n’ubutasi, mu rwego rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba irimo Umutwe w’Islamic State (EI). Ibi byatangajwe na Gen John Brennan; Umuyobozi mukuru wa Africom, avuga ko ubwo bufatanye bugamije kurasa no gusenya intego y'imitwe y'iterabwoba, mu gihe umutekano mu karere ka Sahel na Nigeria ugikomeje kuzamba.
kwamamaza
Gen John Brennan yatangaje ko n’ubwo Amerika yagabanyije ku mugaragaro imikoranire yayo n’ibihugu bimwe byo muri Sahel biyobowe n’igisirikare yo nyuma yo guhirika ubutegetsi bwariho, ariko igikomeje kugirana imikoranire ya gisirikare n’ingabo za Burkina Faso, Mali na Niger. Yavuze ko Amerika yakomeje gusangira amakuru y’ubutasi n’izo ngabo kugira ngo hagabwe ibitero ku ntego zikomeye z’imitwe y’iterabwoba.
Ibi byatangajwe mu gihe Amerika iri kongera imbaraga mu bufatanye ifitanye na Nigeria, by’umwihariko mu guha igisirikare cy’icyo gihugu ibikoresho no gusangira amakuru y’ubutasi, hagamijwe guhiga no guhashya umutwe w’Islamic State n’ishami ryawo rikorera muri Afurika y’Iburengerazuba (ISWAP). Ubu bufatanye bwaje bukurikira ibitero bihuriweho byagabwe mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria ku munsi wa Noheli, byibasiye abarwanyi bafitanye isano n’iyo mitwe.
Gen Brennan yasobanuye ko Amerika iri gufata umurongo wo gukora cyane kandi mu buryo bukaze mu kurwanya iterabwoba muri Afurika, by’umwihariko kuva ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump. Yavuze ko ubwo bufatanye bwibanda ku guha abafatanyabikorwa ubushobozi, ibikoresho n’amakuru y’ubutasi bituma bagaba ibitero bifatika ku barwanyi b’imitwe y’iterabwoba.
Mu biganiro byabereye i Abuja, Amerika yanashyize igitutu kuri Leta ya Nigeria isaba ko hakongerwa ingamba zo kurinda abasivili, by’umwihariko Abakirisitu, nubwo Leta ya Nigeria n’impuguke nyinshi zavuze ko ibitero by’imitwe yitwaje intwaro bitagendera ku idini runaka, ahubwo bigamije abasivili bose.
Nubwo bimeze bityo ariko, Gen Brennan yemeje ko ubufasha bwa Amerika butagenewe itsinda rimwe ry’abantu. Yashimangiye ko gusangira amakuru y’ubutasi bizibanda ku gufasha ingabo za Nigeria kugaba ibitero by’indege mu majyaruguru ashyira uburengerazuba no mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, aho Boko Haram na ISWAP bamaze imyaka myinshi bagaba ibitero.
Ku bijyanye na Sahel, Amerika yavuze ko idafite gahunda yo kongera gushinga ibirindiro bya gisirikare bihoraho, cyane cyane nyuma y’uko yirukanywe muri Niger. Ahubwo, yavuze ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bayo mu guhanahana amakuru no gushyigikira ibikorwa bigamije guca intege imitwe y’iterabwoba ikomeje guhungabanya umutekano w’Afurika y’Iburengerazuba.
@Rfi, France24
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


