Amerika na Danemark bagiye kongera gusuzuma amasezerano ajyanye n’umutekano kuri Greenland

Greenland

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Danemark byemeranyije kongera kuganira ku masezerano y’ubwirinzi yo mu 1951 arebana na Greenland, hagamijwe gushimangira umutekano mu gace ka Arctique. Ni nyuma y’uko Perezida Donald Trump yisubiyeho ku magambo yo kwigarurira icyo kirwa, gukoresha imbaraga za gisirikare, no gufatira ibihano by’ubucuruzi abafatanyabikorwa ba Amerika bo ku mugabane w'Uburayi.

kwamamaza

Aya masezerano y’ubwirinzi yashyizweho mu mwaka w'1951 mu gihe cy’intambara y’ubutita, asubirwamo mu 2004, yemera Amerika kongera abasirikare kuri Greenland igihe cyose Danemark n’ubuyobozi bw’icyo kirwa babimenyeshejwe. Gusa kugeza ubu, Amerika ihafite ikigo kimwe gusa cya gisirikare, Pituffik Space Base, gifite uruhare runini mu bwirinzi bw’ibisasu bya missiles.

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi ya Perezida Trump n’Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, avuga ko ayo masezerano agiye kuvugururwa, ariko ko nta na rimwe higeze haganirwa ku gushyira ibirindiro bya Amerika kuri Greenland bikaba ibyayo ku rwego rw’ubusugire bwayo.

Perezida Trump yatangaje ko yageze ku mushinga rusange w’amasezerano arebana na Greenland n’umutekano wose wa Arctique. Ariko Minisitiri w’ingabo wa Danemark, Troels Lund Poulsen, yahise agaragaza ko Umuyobozi wa OTAN adafite ububasha bwo kuganira mu izina rya Danemark. Yashimangiye ko nubwo bishimishije ko OTAN ishaka kongera umutekano wa Arctique, hari umurongo utarengwa harimo kudatanga na gato ubusugire bw’igihugu.

OTAN na yo yemeje ko ibiganiro bizakomeza hagati ya Danemark, Greenland na Amerika, bigamije gukumira ko Uburusiya n’Ubushinwa byagira uruhare rw’ingenzi mu bukungu cyangwa mu bya gisirikare kuri Greenland.

Gusa abayobozi ba Danemark na Greenland bashimangiye ko ibiganiro byose bishobora gukorwa ku mutekano n’ishoramari, ariko ubusugire bw’igihugu bukaba butaganirwaho.

@RFI

 Jan 22, 2026 - 14:22