
Abarwanyi 15 bahoze muri FDLR n'abo mu miryango yabo batashye mu Rwanda
Jan 27, 2026 - 19:46
Nyuma y’imyaka myinshi bamaze mu mashyamba yo muri Kivu y’Amajyaruguru, abahoze mu barwanyi b’umutwe wa FDLR 15 batashye mu Rwanda ku bushake kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama (01) 2026, baherekejwe n’abo mu miryango yabo 19. Bacyuwe na MONUSCO banyuze ku mupaka wa Goma–Gisenyi, mu gikorwa kigamije guca intege FDLR no guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere nk'uko byatangajwe na Radio Okapi.
kwamamaza
Aba banyarwanda 34 batashye bigizwemo uruhare na MONUSCO binyuze mu ishami rishinzwe kwambura Intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no guhagarika amakimbirane (DDRS). Bambutse umupaka wa Grande Barrière uhuza Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Gisenyi mu Rwanda, mbere yo kwakirwa n’inzego z’u Rwanda kugira ngo batangire gahunda yo kongera kwinjizwa mu buzima busanzwe.
OKapi yatangaje ko kuva uyu mwaka w'2026 utangiye, iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu, aho abarwanyi bahoze mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR batashye ku bushake, mugihe Leta ya RD Congo ivuga ko rimee ko batabaho.
MONUSCO ivuga ko kuva muri Mutarama (01), abantu 60 bamaze gutaha barimo 33 abahoze muri FDLR na 27 bagize imiryango yabo. Ni mu gihe, kuva umwaka ushize, abarenga 300 bamaze gushyira intwaro hasi bagataha binyuze muri iyi gahunda.
Nk’uko MONUSCO ibitangaza, mu mezi ashize hagaragaye ubwiyongere bw’abarwanyi b’uyu mutwe biyemeza gutaha ku bushake, cyane cyane mu nkengero z’umujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Isobanura ko biterwa ahanini n’ubukangurambaga bukomeje gukorwa bubasaba gushyira hasi intwaro, bagahitamo amahoro.
Ni gahunda kandi ishingiye ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Nyakanga (07) 2025 hagati ya RDC n’u Rwanda, ashyira imbere gusenya umutwe wa FDLR binyuze mu biganiro n’ingamba zidashingiye ku ntambara.
Nubwo hakiri umutekano muke mu bice bya Masisi, Rutshuru na Walikale, MONUSCO ivuga ko yakajije ubukangurambaga bwayo, harimo no gutangiza radiyo i Munigi hafi ya Goma, ishishikariza abarwanyi b'uyu mutwe w'iterabwoba n’imiryango yabo gutaha ku bushake.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


